Indangagaciro z’ingenzi mu kazi

Mu kazi kabo, abagize Inama y’Inararibonye bagomba kurangwa cyane cyane n’indangagaciro zikurikira :

1o Kutabogama no kwirinda amarangamutima;

2o Kubaha no kubahiriza inzego ziyobora igihugu;

3o Gushishikazwa no gukumira icyahungabanya Igihugu n’Abanyarwanda ;

4o Gushishikazwa no kubungabunga indangagaciro z’umuco nyarwanda;

5o Kugaragaza ubwitange;

6o Kwizerana, kubahana, kugira ibanga, no gushakisha ubwumvikane muri byose;

7o Kutiyandarika no kurangwa n’ubunyangamugayo;

8o Kwirinda gushyira inyungu bwite imbere y’inyungu z’Igihugu;

9o Kwirinda kwivanga mu nshingano z’izindi nzego.